Musanze: Polisi irimo gushakisha uwitwa Ndahayo ukekwaho kwica umugore we
Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru irimo gushakisha Umugabo witwa Ndahayo Jean de Dieu w’imyaka 45 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we Ntakirutimana Eustachie bari bamaranye imyaka icumi. Nyakwigendera yari Umuyobozi w’Ishuri rya Group Scolaire Kabere riri mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze. Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu ijoro ryakeye, nyuma yo kumusanga mu rugo yashizemo umwuka. Mu kiganiro umunyamakuru wacu muri kigalitoday Ishimwe Rugira Gisele ukorera I […]
Post comments (0)