Imanza hafi ibihumbi 150 z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside ntago zari zarangizwa
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 IBUKA, uratangaza ko uhangayikishijwe n’imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside zaburanishijwe mu nkiko Gacaca, zikaba zitararangizwa. Nyuma y’imyaka 25 ishize habaye Jenoside yakorewe abatutsi, mu manza z’imitungo yangijwe zirenga miliyoni, haracyari izisaga ibihumbi 140 zitararangizwa. Abarokotse Jenoside basaba ko izo manza zarangizwa abangirijwe imitungo bakishyurwa, bityo bikoroshya urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)