KT Radio Real Talk, Great Music
Mu gihe mu myaka nka 10 yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, umwuga w’ubukanishi mu Rwanda wari wihariwe ahanini n’abanyamahanga by’umwihariko abanya-Uganda, ubuyobozi bwa Koperative Icyerekezo, yibumbiyemo abakanishi, abanyamagaraji ndetse n’abacuruzi b’ibyuma by’ibinyabiziga bakorera mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali buravuga ko kuri ubu uyu mwuga usigaye ukorwa n’Abanyarwanda ubwabo.
Koperative Icyerekezo kandi ivuga ko ubu nta muntu ukirirwa yambukana imodoka ye imipaka agiye kuyikanikisha mu bindi bihugu kuko ngo kuri Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukanika imodoka z’ubwoko bwose.
Umva inkuru irambuye hano:
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)