Inkuru Nyamukuru

Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro

todayJune 4, 2019 13

Background
share close

Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gice gikorerwamo ubucuruzi n’ubukorikori, ahazwi nko mu Gakiriro, hadutse inkongi y’umuriro yibasira igice cyaho cyo haruguru gikoreramo koperative APARWA.
Abaturage Kigali Today yasanze ahabereye iyo nkongi bavuga ko yadutse ahagana saa mbili z’umugoroba, yibasira amabutike yacururizwagamo ubuconsho n’ibindi bikoresho birimo matela zikorwamo intebe n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye, amasanduku yo gushyinguramo, amatelefoni, amaradiyo, ibyuma by’abashinwa bita ibiryabarezi, mudasobwa n’ibindi byuma by’umuziki, amarangi n’inzoga z’ubwoko butandukanye zahacururizwaga.
Kuzimya iyo nkongi y’umuriro byatwaye amasaha abarirwa muri abiri bitewe n’uko wari wamaze gucengera muri zimwe mu nzu z’ubucuruzi zarimo matela.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Hari abarimu n’abanyeshuri basiba ishuri nta mpamvu batanze

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi, Dr. Irenée Ndayambaje, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kwita ku myifatire y’abarimu ndetse n’iy’abanyeshuri, kuko gusiba cyangwa gukererwa, haba ku barimu ndetse no ku banyeshuri bidindiza uburezi. Yabigarutseho ejo kuwa mbere tariki ya 3 Kamena, ubwo yagendereraga kimwe mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyamagabe, agasanga hari abanyeshuri benshi bakererewe, ndetse n’abarimu bari basibye batabimenyesheje umuyobozi w’ikigo. Uku gusura ibigo by’amashuri biri […]

todayJune 4, 2019 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%