Kaminuza y’u Rwanda irifuza ko abaturage babyaza umusaruro ubushakashatsi buhakorerwa
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi riherereye mu karere ka Musanze, burasaba abaturage kubagana bakabahugura mu ikoranabuhanga ishuri rimaze kugeraho mu buhinzi, kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro ubutaka buto bafite. Muri iryo shuri habereye imurikabikorwa kuri ubwo bushakashatsi bw’abanyeshuri mu ikoranabuhanga mu buhinzi, igikorwa kigamije kugaragaza udushya mu buhinzi bw’umwuga, kandi bugamije guteza imbere umuhinzi n’umuguzi, cyane cyane bahereye ku baturiye ishuri. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)