Inkuru Nyamukuru

Haracyari ikibazo cy’ubwoko bw’amaraso adakunze kuboneka – Dr Swaibu Gatare

todayJune 14, 2019 44

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso gitangaza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuke bw’ubwoko bw’amaraso adakunze kuboneka (Rhésus négatif), nubwo ntawe urabura ubuzima kubera icyo kibazo.
Byatangajwe na Dr Swaibu Gatare, umuyobozi mukuru w’icyo kigo ejo ku wa kane, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku gutanga amaraso.
Dr Swaibu Gatare avuga kandi ko icyo kibazo kitari mu Rwanda gusa, ko ahubwo n’ahandi ku isi gihari kuko abafite ubwoko bw’ayo maraso ari bake.
U Rwanda kugeza ubu ngo ntiruragera ku ntego y’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’abaturage batanga amaraso, y’uko nibura 1% by’abatuye igihugu bagombye kuba batanga amaraso buri mwaka, kuko rwo rugeze kuri 0.5%, rufatiye ku mibare y’umwaka ushize.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Symposium on peace, security and justice

Ejo kuwa kane mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze, habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo byibanze ku mutekano, amahoro n’ubutabera. Atangiza iyo nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Uwozeyimana Evode, yavuze ko inama nk’iyi ari bumwe mu buryo bwo gushakira Afurika umutekano urambye nyuma yuko hakuweho imipaka, hakaba imigenderanire n’ubufatanye bishobora kuvamo ibyaha byateza umutekano muke. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 14, 2019 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%