Program Abanyarwanda bakorewe iyicarubozo n’urwego rw’iperereza rwa gisirikare muri Uganda (CMI) batanze ikirego mu rukiko rw’ umuryango wa Africa y’uburasirazuba (East African Court of justice).
Mu kirego cyabo barasaba indishyi y’akabararo ya Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadorari y’America, nyuma yo gukubitwa, gutotezwa no gufungwa bazira amaherere.
Muhawenimana Ezekiel na Dusabimana Esperance, bari hamwe n’uwitwa Hakorimana Musoni Venant nib o batanze ikirego bafashijwe n’umwunganizi mu mategeko Maitre Richard Mugisha.
Umva Maitre Richard Mugisha Hano:
Abagiriwe nabi bose babwirwaga ko bari cyangwa bajya muri icyo gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa ari abatasi ba leta y’u Rwanda.
Urubanza rw’abo banyarwanda n’abandi Maitre Mugisha yavuze ko bamugejejeho icyifuzo cyo kubunganira, ruzabera Arusha muri Tanzania aho Mugisha azaburana n’uzaba ahagarariye Uganda.
Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo rya Kibondo mu karere ka Gatsibo barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kuko basanga ari bwo buryo bazabona inyungu ifatika. Ubuyobozi bwa REG station ya Kabarore buvuga ko iki kibazo bagikoreye ubuvugizi kuri RURA kuko ariyo igena ibiciro, bakaba bagitegereje igisubizo. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)