Gisagara: Abana b’imfubyi bamaze imyaka 4 bibana mu nzu igiye kubagwaho
Mu karere ka Gisagara hari abana bibana mu nzu iri hafi kubagwaho kandi nta bushobozi bafite bwo gusana cyangwa kwiyubakira indi. Umwe muri bo yiga kuri GS Gasagara, akaba akeneye n’uwamufasha kubona ibikoresho by’ishuri n’ibindi kuko avuga ko hari igihe abura n’isabune. Umubyeyi umwe abo bana bari basigaranye yitabye Imana muri 2015, none ubu no kubona amafunguro ubwabyo ntibiborohera.
Post comments (0)