Ejo ku wa mbere, Inteko ishinga Amategeko yatoye umushinga w’Itegeko rivanaho burundu amategeko 1,000 yo mu gihe cy’ubukoroni, bitewe n’uko atajyanye n’igihe.
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Politiki n’Uburinganire ivuga ko nta somero ry’amategeko ndetse n’uburyo bwo gushyingura inyandiko byariho muri icyo gihe, akaba ari yo mpamvu ayo mategeko hafi ya yose ntaho agaragara muri iki gihugu.
Aya mategeko arimo ashobora gutangaza abantu bitewe n’aho Iterambere ry’isi rigeze muri iki gihe, nk’iryatowe mu mwaka w’ 1930 ribuza abacuruzi b’inzoga kuzitangira ubuntu cyangwa se ideni. Ndetse n’itegeko rigena uburyo abaturage bagomba kugira isuku, n’irigena umubare w’abagomba guturana n’imiryango y’Abanyaburayi.
Hari n’andi mategeko n’amabwiriza agifite ingaruka zikomeye kugeza ubu, nk’Iteka ryo ku itariki 24 Mutarama 1943 rigenera ubutaka bugari imiryango ishingiye ku idini, ibigo by’ubushakashatsi n’inzego za Leta.
Iri teka rigenera Kiliziya Gatolika n’indi miryango y’abemeramana n’abagiraneza (nka Croix Rouge, Abayezuwiti, n’indi) hegitare 10 z’ubutaka mu mujyi ndetse na hegitare 200 mu bice by’icyaro.
Bamwe mu badepite baravuga ko hashobora kuba hatarabayeho gushakisha ayo mategeko kugera no mu bihugu byakoronije u Rwanda, kugira ngo harebwe niba nta yashobora kugira ibyiza ateza imbere aho gukurwaho.
Uyu ni Depite Nyirahirwa Veneranda:
Mu kumusubiza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ivugururwa ry’amategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko n’ubwo bidashoboka ko abahawe ubutaka bunini kera babwamburwa, bakwiye kumenya ko batazabutunga mu buryo bwa burundu.
Yongeraho kandi ko umurimo wo gushakisha amategeko yo mu gihe cy’ubukoroni warangiye kandi kuyakuraho nta cyuho bizateza.
Post comments (0)