BRD irateganya kwishyuza miliyari 22 za buruse mu myaka itanu
Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) yashimiye ibigo bya Leta, ibyigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu kwishyuza no kwishyura inguzanyo za buruse zahawe abanyeshuri bize muri kaminuza. Hari mu nama iyo banki yagiranye n’abafatanyabikorwa barimo ibigo bya leta, iby’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta, kuri uyu wa kane 18 Nyakanga 2019, mu rwego rwo kurebera hamwe aho gahunda yo kwishyuza inguzanyo za buruse igeze.
Post comments (0)