Abashinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa mbere bataye muri yombi umugabo wari utwaye magendu mu modoka ya Toyota RAC 785B bamuhagaritse yanga guhagarara bituma akora impanuka.
Ni imodoka ubusanzwe ikora akazi ko gutwara abagenzi, ariko umushoferi yari yarunzemo amabaro atanu y’imyenda ayavanye kuri nyabugogo, ageze ku Kinamba Police iramuhagarika nyuma yo kumenya amakuru ko ayo mabaro atigeze asorerwa.
Uwo mugabo yanze guhagarara Police iramukurikira, ariko ageze mu ikorosi ryerekeza kuri croix rouge ya Kacyiru ku muhanda wa UTEXIRWA imodoka ita umuhanda igwa mu muferege.
Police imufashe yavuze ko ibyo yaratwaye atari magendu ahubwo avuga ko ari RURA yabamuteje Police kuko hari ibyangombwa atujuje bimwemerera gukora taxi.
Umuvugizi wa traffic Police SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney kuri telephone ya Roger Marc Rurindukanamurego, arasobanura ibigiye kuba kuri uwo mushoferi:
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ku wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 cyasohoye itangazo rivuga ko mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibikorwa bya magendu, ikinyabiziga kizafatwa gitwaye ibicuruzwa mu buryo bwa magendu n’ibindi byose bitwawe mu buryo butemewe n’amategeko, ari ibicuruzwa ari n’ikinyabiziga byose bizafatirwa bigatezwa cyamunara.
Mukabarisa Donatille, President w’inteko inshingamategeko umutwe w’abadepite yasabye abaturage b’umurenge wa Karama by’umwihariko aba Ndego gufata neza ibikorwaremezo by’imihanda begerezwa kuko aribo bifitiye inyungu cyane mu buhahiranire n’ibindi bice. Yabibasabye kuri uyu wa 27 Nyakanga mu muganda usoza ukwezi ahasibwe ibinogo mu muhanda wa kilometer 2.5 mu mudugudu wa Rutoma. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)