Umuryango utegamiye kuri leta w’abanyamerika witwa AIDS Healthcare Foundation (AHF) uratangaza ko urimo gutanga udukingirizo tugera ku bihumbi 15, ku munsi, mu imurikagurisha mpuzamahanga rikomeje kubera mu mugi wa Kigali.
Narcisse Nteziryayo uyobora gahunda zo kwirinda ubwandu bwa VIH, muri AHF avuga ko kuva bagera muri expo, abantu baza basaba udukingirizo biyongera umunsi ku wundi. Akemeza ko mu ntangiriro z’icyumweru gishize hatangwaga udukingirizo tugera ku 4000, ariko ubu ngo bageze ku bihumbi hafi 15.
Umva Nteziryayo hano:
Mu gihe udukingirizo ubusanzwe tugurwa ku mafaranga hagati y’ijana na 300 mu maduka, udukingirizo turimo gutangirwa muri expo, dutangwa ku buntu.
Nteziryayo akomeza avuga ko utu dukingirizo turimo gufatwa n’abantu bari hagati y’imyaka 15 na 60, kandi abenshi bakaba ari ab’igitsinagabo ku rugero rungana na 80%, nk’uko inkuru dukesha ibiro ntaramakuru bya KT Press ikomeza ibivuga.
Ku bijyanye no kuba abana bari mu myaka 15 nabo bakenera udukingirizo, Nteziryayo yemeza ko ari kimwe mu byerekana ko abo bana nabo bari gukora imibonano mpuzabitsina ari nayo mpamvu ngo hakwiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo uburyo bwo kubona udukingirizo ku bana bari munsi y’imyaka 18 bworoshywe.
Imibare yerekana ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2014, mu Rwanda hatanzwe udukingirizo tw’abagabo turenga miliyoni 130, mu gihe utw’abagore twari ibihumbi 45.
Umukecuru witwa Amina Mukanduhura, ni umwe mu bayoboke b’idini ya Islamu mirongo inani na batanu bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru berekeza i Maka muri Arabiya Sawudite mu mutambagiro mutagatifu (Hidja). Uyu mukecuru yishimiye kuba inzozi ze zigiye kuba impamo nyuma kuko ari ubwa mbere. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)