Rubavu: Umupaka wa Goma – Gisenyi wafunzwe by’agateganyo
Nyuma y’uko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu wa kabiri wahitanywe n’icyorezo cya Ebola, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwafunze by’agateganyo umupaka wa Gisenyi-Goma. Ibi bikozwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko Ebola yakwinjira mu Rwanda, cyane ko hagati ya Goma na Gisenyi hahora urujya n’uruza rw’abaturage ku mpande zombi mu bucuruzi bwambukiranya umupaka. Gasana Marcellin yavuganye na Sylidio Sebuharara:
Post comments (0)