Ntimukemerere umushoferi ko afata ubuzima bwanyu mu biganza bye – CP Kabera
Polisi y’igihugu irashishikariza abaturage bagenda ku binyabiziga gutinyuka bakagaragariza inzego z’ibishinzwe amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga, akaba yateza impanuka zihitana ubuzima bwabo. Byatangajwe kuri uyu wa mbere 05 Kanama 2019, ubwo polisi y’igihugu yatangizaga icyumweru cyahariwe gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda. Iki cyumweru cya kane cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi, kiranajyana n’ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda. Uretse abatega imodoka, amagare na […]
Post comments (0)