Inkuru Nyamukuru

Ntimukemerere umushoferi ko afata ubuzima bwanyu mu biganza bye – CP Kabera

todayAugust 6, 2019 43

Background
share close

Polisi y’igihugu irashishikariza abaturage bagenda ku binyabiziga gutinyuka bakagaragariza inzego z’ibishinzwe amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga, akaba yateza impanuka zihitana ubuzima bwabo. Byatangajwe kuri uyu wa mbere 05 Kanama 2019, ubwo polisi y’igihugu yatangizaga icyumweru cyahariwe gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Iki cyumweru cya kane cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi, kiranajyana n’ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.
Uretse abatega imodoka, amagare na moto kandi, abaturage bagenda n’amaguru nabo basabwa gukoresha umuhanda neza, nko kugendera mu kaboko k’ibumoso, waba ufite umwana ukamufatira ibumoso bwawe, ndetse no kubanza gushishoza hepfo no haruguru mbere yo kwambuka umuhanda.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya Huro, igicumbi cy’amateka y’umuganura mu Rwanda

I Huro mu Murenge wa Muhondo, mu karere ka Gakenke, ni ahantu habumbatiye amateka y’umuganura mu Rwanda, aho ibiribwa byaganuzwaga Umwami byose byahingwaga bikanakusanyirizwaga muri ako gace bakabyigemurira i bwami. Ni amateka yagarutsweho cyane mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umuganura ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ubwo waberaga muri uwo murenge wa Muhondo tariki 02 Kanama 2019. Umva inkuru irambuye hano:

todayAugust 6, 2019 99

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%