Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’imyaka icyenda Polisi y’u Rwanda isize isura nziza muri Haiti

todayAugust 6, 2019 25

Background
share close

Polisi y’igihugu iratangaza ko mu myaka icyenda ishize abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti, basize isura nziza muri icyo gihugu kubera kuzuza neza inshingano zabo no kubana neza n’abaturage baho. Byatangajwe kuri iki cyumweru 04 Kanama 2019, ubwo abapolisi 140 bagize icyiciro cya cyenda ari nacyo cya nyuma cya Polisi y’igihugu y’u Rwanda yakoreraga ubutumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti bageze mu Rwanda kuri iki cyumweru 04 Kanama 2019.

Aba bapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro, bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, bakiriwe n’umuvugizi wa pilisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, abashimira ubwitange bagaragaje mu kazi bari bashinzwe mu gihugu cya Haiti.

Kuva mu mwaka wa 2011 polisi y’igihugu cy’u Rwanda yatangira kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro, hari hamaze kujyayo ibyiciro icyenda, bigizwe n’abapolisi 1360.

Aba bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro bakaba bahawe akaruhuko k’icyumweru kimwe bari mu miryango yabo, nyuma bakazamanyeshwa aho bazakomereza imirimo yabo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntarama: Abaturage biyubakiye ibiro by’umurenge bya miliyoni 85

Abaturage bo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera batangaza ko nyuma yo gusanga ubuyobozi bw’umurenge wabo bukorera mu nyubako itajyanye n’igihe, bihaye umuhigo wo kubaka ibiro bishya byuzuye bitwaye miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko igikorwa cy’aba baturage kigaragaza ko bamaze kumva ko kwibohora ari urugendo, kandi ko buri wese agomba kurugiramo uruhare. Abaturage b’umurenge wa Ntarama bavuga ko nyuma yo kuzuza ibiro […]

todayAugust 6, 2019 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%