Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Kuri Eid al-Adha abayislam basangiye n’abatishoboye hatitawe ku idini

todayAugust 12, 2019 26

Background
share close

Abayislamu bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko Umunsi Mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha ubibutsa inyigisho zibasaba kutarangwa n’ivangura ahubwo bakunga ubumwe.
Ashingiye ku nyigisho z’intumwa Mohamed, uwitwa Kawesi Abdallah avuga ko umuyislamu muzima agomba kubana neza n’abandi bantu bose hatitawe ku myemerere cyangwa inkomoko.
Bigirimana Ali, Imam w’umusigiti wa Nyagatare asaba abayisilamu kubaha uyu mugenzo wo kubaga amatungo bagasangira n’inshuti, abaturanyi n’abatishoboye.
Ku musigiti wa Nyagatare, kuri uyu munsi mukuru Abayislamu bishatsemo inka ebyiri n’ihene 2 zo kugaburira imiryango itishoboye hatarebwe idini.
Hagati aho ikinyamakuru the new times kiravuga ko munsi w’ejo mu gihugu hose habazwe inka zigera ku 1000 ndetse n’ihene 1500 mu gihe abayislam bizihizaga uyu munsi wa Eid al adha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burera: Abarangije muri Kaminuza y’Ubuvuzi basabwe guhangana n’ibyorezo nka Ebola

Ejo ku cyumweru, Abanyeshuri 46 barangije icyiciro cya Gatatu muri Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi UGHE(University of Global Health Equity), bahawe impamyabumenyi zibemerera kujya hirya no hono ku isi guhangana n’ibibazo byugarije ubuzima. Dr. Paul Farmer wari uhagararriye Partners in Health, yavuze ko mu bumenyi abanyeshuri bahawe yizeye ko buzabafasha mu guhangana n’ikibazo cy’indwara ya Ebola ndetse n’ibindi byorezo binyuranye bikomeje kwibasira afurika, ashima na Leta y’u Rwanda uburyo idahwema gushakira ibisubizo […]

todayAugust 12, 2019 20

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%