Nyagatare: Kuri Eid al-Adha abayislam basangiye n’abatishoboye hatitawe ku idini
Abayislamu bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko Umunsi Mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha ubibutsa inyigisho zibasaba kutarangwa n’ivangura ahubwo bakunga ubumwe. Ashingiye ku nyigisho z’intumwa Mohamed, uwitwa Kawesi Abdallah avuga ko umuyislamu muzima agomba kubana neza n’abandi bantu bose hatitawe ku myemerere cyangwa inkomoko. Bigirimana Ali, Imam w’umusigiti wa Nyagatare asaba abayisilamu kubaha uyu mugenzo wo kubaga amatungo bagasangira n’inshuti, abaturanyi n’abatishoboye. Ku musigiti wa Nyagatare, kuri uyu […]
Post comments (0)