Inkuru Nyamukuru

Kaminuza enye zo mu Rwanda zinjiye mu mushinga ERASMUS+

todayAugust 14, 2019 17

Background
share close

Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, yamaze kwemererwa kwinjira mu mushinga wa Kaminuza eshatu zikomeye i Burayi wa ERASMUS, hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi mu masomo ajyanye no gutunganya ibiribwa, kubaka ibikorwaremezo no kurushaho kurinda ibidukikije.
Ayo mashuri ni INES-Ruhengeri, UTAB, Kaminuza y’u Rwanda na IPRC-Musanze, aho yamaze gushyirwa ku rutonde rwa Kaminuza zemerewe gukorana na Kaminuza 3 ku mugabane w’i Burayi zisanzwe zihuriye mu mushinga ERASMUS.
Abayobozi b’izo Kaminuza n’abashinzwe Programu z’amasomo ajyanye n’ibikubiye muri uwo mushinga, ubwo basobanurirwaga ibijyanye n’uwo mushinga, mu kiganiro byabereye mu ishuri rikuri INES-Ruhengeri kuri uyu wa kabiri Tariki 13 Kanama 2019, bishimiye ubushobozi bagiye gukura muri uwo mushinga aho abanyeshuri n’abarimu bagiye kugira imigenderanire bungurana ubumenyi hagati y’izo kaminuza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu bagaragaje impungenge z’imihigo bazasinya n’umukuru w’igihugu

Mu gihe uturere twitegura gusinya imihigo n’umukuru w’igihugu akarere ka Rubavu kagaragaje impungenge gafite ku mihigo kazahiga, gasaba abajyanama n’abaturage kugafasha kugira ngo izagerweho. Ni imihigo ijyanye no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda ya Ejo heza, kubakira abatishoboye badafite ibibanza hamwe n’umuhigo wo guhanga imirimo ubuyobozi buvuga ko udasobanutse. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko kugira ngo imihigo igerweho hagomba kurebwa ibyiciro by’abaturage ndetse hagashyirwaho n’umubare w’igipimo bagomba kugeraho mu kweza […]

todayAugust 14, 2019 15

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%