Inkuru Nyamukuru

Abivuriza kanseri i Butaro bubakiwe amacumbi atuma batazongera kurara ku isima

todayAugust 15, 2019 32

Background
share close

Umushinga wa Partners in Health (Inshuti mu Buzima) wafunguye ku mugaragaro amacumbi yubakiwe abivuriza Kanseri mu bitaro bya Butaro. Ni inyubako yatwaye amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 300, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 276.
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyo nyubako ifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 72 wabaye ku itariki ya 14 Kanama 2019, Dr Joel Mubiligi ukuriye Umushinga Partners in Health mu Rwanda, yavuze ko ayo macumbi yatekerejwe nyuma yo kubona ko abarwaye kanseri bagana ibyo bitaro, bahura n’inzitizi zo kubura aho bacumbika mu gihe basabwe kurara.
Ayo macumbi ubwo yamurikirwaga abaturage, yashimwe na benshi mu bagana ibitaro, aho bavuga ko baruhutse ibibazo binyuranye bajyaga bahura na byo mu kwivuza, ku isonga hakaba ikibazo cyo kubura aho kuryama mu gihe basabwa kurara.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Burundi, Kongo cyangwa ONU babishatse Abanyamulenge bahabwa ubutabera – Umunyamategeko

Abanyamulenge bavuga ko igihugu cy’Uburundi n’icya Kongo cyangwa se n’Umuryango w’Abibumye bibishatse, Abanyamulemge biciwe mu Gatumba ho mu Burundi mu w’2004, bahabwa ubutabera. Abanyamulenge bari bateraniye mu rusengero rw’Itorero ry’Abametodiste mu Rwanda, ruherereye ahitwa i Ngoma mu Karere ka Huye, babigarutseho ejo tariki 13 Kanama, ubwo bibukaga ku nshuro ya 15 ubwicanyi bwakorewe ababo mu nkambi yo mu Gatumba. Bibukaga ku nshuro ya 15 ubwicanyi bwakorewe ababo mu nkambi yo […]

todayAugust 14, 2019 37

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%