Inkuru Nyamukuru

Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

todayAugust 17, 2019 47

Background
share close

Rubingisa Pudence yatorewe kuba umuyobozi w’umugi wa Kigali mu matora yabaye kuri uyu wa gatandatu.
Rubingisa wari uhanganye na Rutera Rose yagize amajwi 71, mu gihe Rutera Rose yagize amajwi 22.
Usibye Rubingisa watowerewe kuba umuyobozi w’umugi wa Kigali, Hatowe kandi abamwungirije aribo:
-Nsabimana Ernest, umuyobozi wungirije ushinzwe Imiturire n’ibikorwa remezo ndetse na Umutoni Gatsinzi Nadine, umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Hatowe kandi biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Perezida ni Dr Bayisenge Jeannette, Vice-Perezida aba Kayihura Muganga Didace n’umwandi wabaye Baguma Rose.
Umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali, asimbuye Marie Chantal Rwakazina wahawe inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda mu busuwisi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abakozi 25 ba RIB bongerewe ubumenyi na FBI

Abakozi 25 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ku wa gatanu barangije amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze, aho bari bamaze icyumweru bakarishya ubumenyi mu gukora iperereza no kugenza ibyaha. Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa yatanzwe n’impuguke zo mu rwego rushinzwe iperereza muri USA, Federal Bureau of Investigation (FBI), abahuguwe bavuze ko ubumenyi bungutse, buzabafasha kunoza umwuga wabo wo kugenza ibyaha no kubitahura, batanga […]

todayAugust 17, 2019 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%