Inkuru Nyamukuru

Kinamba:Abakozi batekaga ibyo kurya barakekwaho gutera inkongi mu ruganda

todayAugust 19, 2019 19

Background
share close

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ikoreramo uruganda RWACOM, rukora ibikoresho bya plastic.

Abakorera kuri urwo ruganda babwiye Kigali Today ko inkongi yadutse mu ma saa cyenda z’igicamunsi,igatangirira ahari habitse ibikoresho (matieres)bakora mo ibindi.

Ntiharamenyekana amakuru agaragaza neza icyateye iyo nkongi, gusa hari amakuru avuga ko aho yatangiriye hari umukozi wahoze ahatekeye ibyo kurya, bigakekwa ko yaba yibagiwe kuzimya umuriro ukaba ari wo wateye inkongi.

Abakozi bari bakoze ku manywa bose uko ari batandatu bahakanye ayo makuru, bavuga ko nta mukozi wemerewe gutekera mu ruganda, bityo ko ntawigeze abikora.

Nyir’urwo ruganda Madamu Meenal, yabwiye Kigali Today ko ataramenya neza inkomoko y’iyo nkongi, gusa nawe avuga ko yabwiwe ko hari abakozi bari bahatekeye ibyo kurya.

Madamu Meenal kandi yavuze ko kugeza ubu atarabasha kumenya agaciro k’ibyangirikiye muri iyi mpanuka.

Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya unutiro ryatabaye vuba, rizimya iyo nkongi itarangiza ibikoresho byinshi.

Polisi kandi yabwiye itangazamakuru ko yatabaye hakiri kare, ibyinshi mu bikoresho bikabasha kurokoka, uretse gusa impapuro zishaje,ibikarito byashaje n’ibindi bintu bishaje.

Uretse ibikoresho bya plastics bivugwa ko byangirikiye muri iyi nkongi, hari n’abari bahafite ububiko bw’impapuro bwbwiye Kigali Today ko zahiye.

Uyu ni umunyamakuru wacu Charles Ruzindana wari uri aho iyi nkongi yabereye:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Police Month yakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 137

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba abaturage b’akarere ka Nyagatare ko mugihe bashimira ibikorwa bahabwa bakwiye no kugerekaho kwitura ababibahaye birinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi. Gouverineri Mufukukye akaba yarabibasabye ejo ku wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu. Muri uku kwezi hakaba harakozwe ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 137, hatabariwemo gutanga amaraso n’ubukangurambaga. Umva inkuru irambuye hano:

todayAugust 17, 2019 15

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%