Inkuru Nyamukuru

RSSB ihomba miliyari 20Frw buri mwaka kubera itangwa nabi rya mituweri

todayAugust 19, 2019 24

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gitangaza ko gihomba agera kuri miliyari 20Frw buri mwaka kubera ko amafaranga atangwa n’abanyamuryango ari make ugereranyije n’ayo icyo kigo cyishyura servisi z’ubuvuzi.
Byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo, Richard Tusabe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kanama, kikaba cyari kigamije kugeza ku Banyarwanda ibyo ibyo kigo cyagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.

Tusabe yavuze ko icyo kibazo giteye inkeke, gusa ngo barimo gushakisha uko cyabonerwa umuti urambye hagamijwe serivisi nziza.

Kugeza ubu RSSB ngo ifite umutungo mbumbe wa miliyari 1000Frw, ikagira abanyamuryango bizigamira buri kwezi ibihumbi 500 ndetse n’abishyura mituweri muri mwaka bagera kuri miliyoni 10.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gukora byinshi mu gihe gito ni ikigaragaza akamaro k’ubufatanye-DCGP Marizamunda

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCGP Marizamunda Juvenal aratangaza ko ibikorwa byinshi byakozwe mu kwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’Igihugu bigaragaza akamaro k’ubufatanye mu kwihutisha iterambere. DCGP Marizamunda yabitangarije mu Karere ka Ruhango ku wa 17 Kanama 2019 ubwo hasozwaga ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, aho yibukije abaturage ko iyo inzego zifatanyije zigera kuri byinshi kurusha kuba nyamwigendaho. Umva inkuru irambuye hano:

todayAugust 19, 2019 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%