Inkuru Nyamukuru

Baranenga ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo bikorwa n’uruganda begerejwe

todayAugust 21, 2019 52

Background
share close

Aborozi b’inkoko bo mu Karere ka Huye baravuga ko n’ubwo begerejwe uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo ntacyo bibamariye, kuko ibiryo rukora aho kubafasha kuzamura umusaruro, bituma ugabanuka.

Ibi ngo bituma bemera bakajya guhahira ibiryo i Kigali, n’ubwo bituma inyungu bari biteze ku musaruro igabanuka kubera amafaranga batanga ku modoka zitwara ibyo biryo.

Uru ruganda Huye Feeds rwubatswe n’abanyakoreya mu mwaka w’2016 bahita batangira kurugeragerezamo ibiryo by’Inkoko, ingurube, amafi n’inka. Mu mpera z’ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize wa 2018 barushyikirije Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ari na yo iri kurukurikirana mu gihe hategerejwe ko ruhabwa abikorera.

Aborozi bavuga ko rugifitwe n’abanyakoreya ibiryo rwakoraga byari byiza, ariko ko byahindutse aho bagendeye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umugore imaranye “inda” imyaka igera kuri 7

Mu kagari ka Bikara, mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze haravugwa umubyeyi (Kambera Pelagie) wemeza ko amaranye inda imyaka irindwi. Ngo ni inda yamubujije amahoro aho aribwa umunsi ku wundi. Ubwo KT Radio yamusangaga mu bitaro bya Ruhengeri aho bari bagiye gutekerereza abaganga ikibazo cyabo, Dr Muhire Philbert yavuze ko agiye gukorana n’abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri bagasuzuma uwo mubyeyi bakamenya indwara arwaye. Umva inkuru irambuye hano:

todayAugust 20, 2019 36 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%