Inkuru Nyamukuru

Musanze: Batangiye gahunda yo gukaraba intoki mbere yo kwinjira ahatangirwa serivisi

todayAugust 21, 2019 23

Background
share close

Mu karere ka MUsanze batangiye gahunda yo kubanza gukaraba mbere y’uko abaturage binjira aho bagiye gusaba serivisi, mu rwego rwo kwirinda indwara ya Ebola.

Iyi gahunda ikaba igomba gukorwa mu bigo byose byaba ibya Leta, ibyigenga, amashuri n’amavuriro, n’ubwo hari aho itari yatangira neza.

Abaturage bo mu karere ka Musanze bemeza ko bakiriye neza iyi gahunda, ubyobozi bw’akarere bwo bugasaba ibigo bitarayitangiza, kuyihutisha mu buryo bwo kwirinda ebola no gukaza isuku muri rusange.

Gukaraba intoki no kwirinda guhana ibiganza akaba ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda icyorezo cya ebola kuri ubu kiri kubarizwa muri Congo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amasezerano hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal yatangiye gutanga umusaruro – RDB

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RBD) kiratangaza ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ikipe yo mu BWongereza ya Arsenal amaze gutanga umusaruro wa miliyoni zigera kuri 36 z’amapound, ni ukuvuga agera kuri miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya masezerano ya miliyoni 30 z’amapound akaba yaratangiye mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2018, yari yitezweho kongera umusaruro uva mu bukerarugendo, n’ubwo atavuzweho rumwe. Imibare itangazwa n’ibigo by’ubushakashatsi by’abongereza ari byo Nielsen, Blinkfire Analytics […]

todayAugust 21, 2019 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%