Nyaruguru: Abayobozi barasabwa kwirinda gutekinika imibare
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kureka ingeso yo guhimba imibare igaragaza abaturage bakeneye gufashwa, ibintu bimaze kumenyerwa nko gutekinika. François Habitegeko avuga ko gutanga imibare itariyo bivangira gahunda za leta, bigatuma abakeneye gufashwa batamenyekana, igihugu kikabihomberamo. Iki kibazo cyavuzweho mu nama mpuzabikorwa y'akarere ka Nyaruguru, yari ihuriyemo abayobozi guhera ku rwego rw'umudugudu n'abafatanyabikorwa b’akarere. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)