Inkuru Nyamukuru

Huye- Abashaka kubakisha rukarakara bazajya babiherwa uruhushya

todayAugust 27, 2019 85

Background
share close

Ubuyobozi bwa serivisi y’ubutaka mu Karere ka Huye, buvuga ko guhera mu cyumweru gitaha abatuye mu mujyi wa Butare bashaka kubaka inzu zo guturamo bifashishije rukarakara bazatangira kubiherwa impushya.

Bwabitangaje nyuma y’uko abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imiturire, RHA, rwabasobanuriye ibijyanye n’amabwiriza yo kubakisha rukarakara mu mijyi, tariki 26 Kanama 2019.

Ni icyemezo cyishimiwe n’abatuye mu bice by’umujyi wa Huye bari barananiwe kubaka kubera ko basabwaga kubakisha amatafari ahiye cyangwa aya block ciment, kandi nta bushobozi bwo kubibona kuko bihenze.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi i Huye na bo bishimiye iki cyemezo kuko ngo kizatuma havaho akajagari mu kubaka.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Guhagarika ibitero by’Interahamwe akirimuto byamugize Umurinzi w’Igihango

Umurinzi w’Igihango witwa Habumugisha Aaron wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke aravuga ko n’ubwo yari muto mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bitamubujije guhangana n’ibitero by’Interahamwe byazaga guhiga Abatutsi muri Serire yayoboraga. Habumugisha wari ufite imyaka 18 mu 1994, avuga ko yari umwe muri batanu bayoboraga Serire Kibirizi yari atuyemo, ari naho yakoresherezaga inama abaturage abashishikariza kutijandika muri Jenoside. Umva inkuru irambuye hano:

todayAugust 27, 2019 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%