Inkuru Nyamukuru

Imyuga n’ubumenyingiro ni ipfundo ry’iterambere ry’ubukungu-Minisitiri Ngirente

todayAugust 28, 2019 37

Background
share close

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ahamya ko imyuga n’ubumenyingiro ari ipfundo ry’iterambere ry’ibihugu, cyane cyane iyo bishyizwemo ingufu bikigishanywa ubuhanga.

Yabigarutseho tariki 27 Kanama 2019, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ivuga ku kamaro k’imyuga n’ubumenyingiro muri Afurika, inama yiswe CAPA (Commonwealth Association of Technical Universities and Polytechnics in Africa), ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba mu Rwanda no bindi bihugu bya Afurika.

Umunyamabanga mukuru wa CAPA, Mme Jahou S. Faal, avuga ko umuryango akuriye ushishikariza ibihugu bya Afurika kudakora nka nyamwigendaho, ahubwo ngo bikorere hamwe mu rwego rwo guteza imbere imyuga.

Umuryango CAPA washinzwe mu 1978, ufite intego yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (TVET), hagamijwe guhanga imirimo myinshi izageza ku iterambere ibihugu biwugize uko ari 20.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubuhinzi bw’amagweja bushobora kukugira umuherwe

Umukecuru wahinze ibyatsi by’ibobere bigaburirwa udusimba dukora indodo twitwa amagweja, arabikangurira abandi bahinzi nyuma yo kwiyubakira inzu no kugura amatungo atandukanye, ndetse akemeza ko ameze nk’ukorera umushahara wa buri kwezi, kuko amagweja atanga umusaruro nyuma y’iminsi 30 gusa. Uyu muturage witwa Mukamusoni atangaza ibi mu gihe Ikigo cy’abanya-Koreya y’epfo cyitwa ‘HEworks’ kivuga ko nyuma y’igerageza kimazemo imyaka ibiri, ngo kigiye gushinga uruganda mu Rwanda ruzaba ari urwa mbere ku isi […]

todayAugust 28, 2019 404

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%