Inkuru Nyamukuru

Abenshi mu banyarwanda barwara kanseri ntago bifuza indwara ya cancer

todayAugust 29, 2019 65

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka abanyarwanda ibihumbi 10 barwara kanseri, mu gihe abantu ibihumbi bitatu muri bo, aribo bitabira gahunda y’ubuvuzi.

RBC ivuga ko itewe impungenge no kuba abantu batajya kwisuzumisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, kandi barahawe ibitaro bivura kanseri.

Ibi ngo biba intandaro yo kurwara kanseri, igahitana umubare munini w’Abanyarwanda kandi bakagombye kuyirinda no kuyivurwa mu gihe bagannye ubuvuzi itarabarenga.

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Dr Nsanzimana Sabin aherutse kugirana n’abaturiye ibitaro bya Kanseri bya Butaro n’abarwariye muri ibyo bitaro, yabasabye kugana ubuvuzi bakisuzumisha mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwabo bumeze.

Ibitaro bya Kanseri bya Butaro byubatswe ku nkunga y’Umushinga wa Partners in Health (Inshuti mu Buzima) bikomeje gufasha ababigana bivuza kanseri basaga 400 buri kwezi.

Mu bagana ibyo bitaro, hari n’abaturuka mu bindi bihugu birimo ibihugu bituranye n’u Rwanda na Somalia, Sierra Leone n’ahandi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tokyo, Japan: Uruhare rw’abikorera ni nyamukuru mu iterambere rya Africa – Kagame Paul muri TICAD 2019

Perezida w’u Rwanda Kagame Paul, yabwiye abakuru b’ibihugu, za guverinoma na leta y’Ubuyapani bari mu nama mpuzamahanga ya Tokyo ku iterambere rya Africaon, ko uruhare rw’abikorera ari nyamukuru mu migambi igamije iterambere rirambye. Umukuru w’igihugu yabivugiye i Tokyo mu Buyapani ahahuriye abakuru b’ibihugu bya Africa, za guverinoma na leta y’ubuyapani, mu nama mpuzamahanga ku iterambere rya Africa, izwi nka TICAD.

todayAugust 28, 2019 43

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%