Inkuru Nyamukuru

Horizon Express yasoje amahugurwa ku bakozi bayo

todayAugust 29, 2019 54

Background
share close

Ikigo gitwara abagenzi mu modoka, ‘Horizon express’ kiravuga ko cyasanze uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permis) ku mushoferi rwonyine rudahagije kugira ngo ageze abangenzi n’ibyabo aho bagana nk’uko babyifuza.

Iki kigo cyari kimaze amezi ane muri uyu mwaka (kuva muri Werurwe kugera muri Kamena) gihugura abakozi bacyo, bitewe n’uko ngo bari basanzwe bumva ko serivisi nziza zigarukira gusa mu gukatira itike umugenzi.

Abakozi ba Horizon express ngo bahuguriwe muri rusange ibijyanye no gufata neza umukiriya kuva aho yakiriwe bwa mbere kugeza aho imodoka imugejeje, banamenye amategeko abarengera n’uburyo bwabafasha kwihangira imirimo no guteza imbere ingo zabo.

Abakozi ba ‘Horizon express’ bavuga ko bamenye ibyo umukozi agomba umukoresha, ndetse n’ibyo umukoresha agomba umukozi, kandi ko ari cyo cy’ingenzi ngo kibura mu buzima bw’ibigo bitwara abagenzi.

Ikigo ‘Horizon express’ kuri ubu gikoresha abakozi 300 bakorera i Nyabugogo no mu turere umunani tugize intara y’Amajyepfo, kandi kikabizeza ko bagifitemo akazi karambye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abagororwa 250 bahawe impamyabushobozi mu by’ubwubatsi

Abagororwa 250 bo muri Gereza ya Huye, ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2019 bahawe seretifika z’uko bashoboboye umwuga w’ubwubatsi. Ni nyuma y’uko nk’abafundi, bahawe ibizamini n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye), hanyuma rigasanga uwo mwuga bawushoboye. Abahawe seretifika barabyishimiye kuko ngo bizabafasha umunsi batashye. Kandi n’igihe bakiri muri gereza uyu mwuga w’ubwubatsi uzajya ubafasha gutuma batigunga, nk’uko bivugwa n’uyu mugororwa wafunzwe azi kubaka, akaba yaragiye yigisha bagenzi be. […]

todayAugust 29, 2019 41

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%