Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hagiye kugeragezwa igihingwa cy’umuzabibu

todayAugust 29, 2019 435

Background
share close

Igihugu cy’u Budage kigiye gufatanya n’u Rwanda ngo hageragezwe igihingwa cy’umuzabibu bityo divayi iwengwamo yaturukaga hanze ihenze ibe yakwengerwa mu Rwanda.

Byavugiwe mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye cyabaye ku wa 28 Kamena 2019, hagati y’u Rwanda n’u Budage binyuze mu mubano wihariye w’intara ya Rhenanie Palatinat, ifitanye n’u Rwanda kuva kera.

Minisitiri w’Ubukungu wa Rhenanie Palatinat Dr Volken Wissing yavuze ko hazakorwa ubushakashatsi bafatanyije na kaminuza ya INES Ruhengeri, bakareba imiterere y’ubutaka bahereye mu Majyaruguru. Ngo hari imishinga bateganya kuzatangira gushyira mu bikorwa mu gihe kiri imbere.

Kuba imizabibu yahingwa mu Rwanda byakiriwe neza n’abakora divayi mu bindi, nk’uko byatangajwe na Donath Nemeye, ushinzwe ubwiza bw’ibitunganya mu ihuriro ry’urubyiruko ruri mu buhinzi (RYAF).

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abenshi mu banyarwanda barwara kanseri ntago bifuza indwara ya cancer

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka abanyarwanda ibihumbi 10 barwara kanseri, mu gihe abantu ibihumbi bitatu muri bo, aribo bitabira gahunda y’ubuvuzi. RBC ivuga ko itewe impungenge no kuba abantu batajya kwisuzumisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, kandi barahawe ibitaro bivura kanseri. Ibi ngo biba intandaro yo kurwara kanseri, igahitana umubare munini w’Abanyarwanda kandi bakagombye kuyirinda no kuyivurwa mu gihe bagannye ubuvuzi itarabarenga. Mu kiganiro Umuyobozi […]

todayAugust 29, 2019 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%