Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Abakandida-senateri biyamamarije mu karere ka Burera

todayAugust 30, 2019 34

Background
share close

Ku wa kane tariki 29 Kanama 2019, abakandida Senateri bahagarariye Intara y’Amajyaruguru bakomereje igikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Burera. Mu migabo n’imigambi yabo bagejeje ku Inteko itora muri aka karere irimo ko mu gihe bazaba bagiriwe icyizere, bazakoresha ubumenyi bafite mu kwimakaza politiki itanga umurongo uhamye mu kugena ibikorwa biteza imbere Abaturage, no gukemura ibibazo bikibabereye ingutu.

Aba bakandida Senateri bahagarariye Intara y’Amajyaruguru uko ari barindwi barimo uwitwa Mugenzi Richard, Nyinawamwiza Laetitia, Habineza Faustin, Sibosiko Consolee, Rwanyiziri Gaspard, Kabasinga Chantal na Kabasha Vedaste.

Mu bakandida Senateri bari kwiyamamariza ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru uko ari 7 barimo abagore 3 n’abagabo 4. Aba bose nibo bazatorwamo 2 bazaba bahagarariye iyi ntara mu inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Ubusanzwe inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 bateganyijwe kuzatorwa ku rwego rw’intara zose n’umujyi wa Kigali baziyongeraho 2 bazatorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru bya leta n’ayigenga, abandi 8 bashyirweho na Perezida wa Repubulika n’abandi 4 bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

INES Ruhengeri yasinyanye amasezerano n’ishuri ryo mu Budage

Ishuri rikuru INES-Ruhengeri ryagiranye amasezerano y’imyaka itanu na Kaminuza ya BINGEN, yo mu ntara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage, agamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda. Ni amasezerano yasinwe hagati y’impande zombi tariki 29 Kanama2019, hagamijwe ubufatanye m’ubuhinzi bushingiye ku guteza imbere ikoranabuhanga, guteza imbere abahinzi n’amashyirahamwe yabo no guteza imbere ubuhinzi bw’imizabibu. Ubufatanye bwa INES-Ruhengeri na Kaminuza y’Ubumenyingiro ya BINGEN, bugiye kwibanda cyane cyane ku buhinzi bw’ibirayi n’imizabibu. Umva inkuru […]

todayAugust 30, 2019 113

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%