Inkuru Nyamukuru

Huye: Umwuka uva mu bwiherero bw’isoko rya Rango ubangamiye abarikoreramo

todayAugust 31, 2019 36

Background
share close

Muri iyi minsi Leta ishishikariza Abaturarwanda kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa, abaturiye n’abarema isoko rya Rango mu Karere ka Huye bavuga ko n’ubwiherero bwo muri iri soko butujuje ibisabwa.

Ibi babivugira ko uko bwubatse bituma buvamo icyuka kibanukira, bakaba bifuza ko bwavugururwa hakubakwa ubujyanye n’igihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ikibazo cy’ubu bwiherero bakizi, ariko ko batari bazi ko bwasambutse. Ngo bari batekereje kubaka ubundi bwiherero hakurya y’umuhanda wa kaburimbo, ariko babona bushobora guteza impanuka, nuko biyemeza gutegereza ko haboneka rwiyemezamirimo wazubaka n’isojo rya Rango kuko na ryo ubwaryo ari ritoya bituma usanga ku munsi w’isoko abantu bari gucururiza no hakurya yaryo.
Ariko ngo mu gihe bategereje kubona rwiyemezamirimo uzabikora, bagiye kuba bashatse umuti w’igihe gitoya.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugore wakubiswe na Visi Meya amerewe ate?

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze, Ndabereye Augustin akurikiranwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) nyuma yo gutabwa muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2019. Uwo muyobozi arakekwaho icyaha cyo gukubita umugore we akamukomeretsa bikomeye, kugeza ubwo uwo mugore bimugiraho ingaruka z’ihungabana, ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri aho akomeje kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu kuvura uburwayi buterwa n’ihungabana. Umva inkuru irambuye […]

todayAugust 31, 2019 123

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%