Inkuru Nyamukuru

Gisagaraga na Burera: Abandi bayobozi bamaze kwegura ku mirimo yabo; Musanze ibonye Meya w’agateganyo

todaySeptember 3, 2019 36

Background
share close

Mu gihe inkubiri yo kwegura kw’abayobozi ikomeje kugera mu turere dutandukanye tw’igihugu, kuri ubu amakuru ari kuvugwa ni uko mu karere ka Gisagara na Burera naho hari abayobozi bamaze kwegura ku myanya yabo.

Abo ni Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul na Habyarimana Jean Baptiste umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera.

Mu kanya gato gashize umunyamakuru wa KT Radio Marie Claire Joeyeuse yavuganye na Uwimana Innocent, Perezida wa Njyanama y’akarere ka Gisagara, yemeza amakuru y’iyegura rya Hanganimana Jean Paul

Mu gihe aba bayobozi beguye, mu karere ka Musanze ho Ntirenganya Emmanuel amaze gutorerwa kukayobora by’agateganyo.
Ni nyuma y’uko abayobozi bako nabo begujwe mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 03 Nzeri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda bahindutse abacakara cyangwa ibicuruzwa muri Uganda – Uwafungiweyo

Undi Munyarwanda urangije igifungo kirenga umwaka muri Uganda, arashinja Leta y'icyo gihugu kutubahiriza amasezerano abakuru b'ibihugu bashyiriyeho umukono i Luanda muri Angola, aho avuga ko ikomeje gufunga Abanyarwanda, kubakorera iyicarubozo no kubakoresha imirimo y'ubucakara. Muhire Jean Baptiste akaba aburira Abanyarwanda batekerezaga kujya muri Uganda ko inzira zaho zitakigendwa. Umva Muhire hano:

todaySeptember 3, 2019 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%