Inkuru Nyamukuru

Inkubiri yo kwegura no kweguzwa mu bayobozi b’uturere IRAGARUTSE!

todaySeptember 3, 2019 104

Background
share close

Nyuma yo kwegura kw’abayobozi b’akarere ka Karongi na Ngorororero, ubu noneho iyo nkubiri igeze no mu karere ka Musanze.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin bamaze gusezererwa ku buyobozi n’Inama y’akarere ka Musanze.
Si bo bonyine ariko, kuko Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire yahise yandika ibaruwa isaba kwegura avuga ko yari adashoboye kuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Kwegura kw’abo bayobozi bose byemejwe mu nama idasanzwe yahuje njyanama y’akarere ka Musanze kuri uyu wa kabiri.
Perezida wa njyanama y’akarere ka Musanze Abayisenga Emile, kuri micro ya Mutuyimana Servilien arasobanura impamvu zatumye beguza abo bayobozi barimo uwari umuyobozi w’akarere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Umwuka uva mu bwiherero bw’isoko rya Rango ubangamiye abarikoreramo

Muri iyi minsi Leta ishishikariza Abaturarwanda kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa, abaturiye n'abarema isoko rya Rango mu Karere ka Huye bavuga ko n'ubwiherero bwo muri iri soko butujuje ibisabwa. Ibi babivugira ko uko bwubatse bituma buvamo icyuka kibanukira, bakaba bifuza ko bwavugururwa hakubakwa ubujyanye n’igihe. Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ikibazo cy'ubu bwiherero bakizi, ariko ko batari bazi ko bwasambutse. Ngo bari batekereje kubaka ubundi bwiherero hakurya y’umuhanda […]

todayAugust 31, 2019 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%