Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Malaria yagabanutseho 93%

todaySeptember 3, 2019 26

Background
share close

Dunia Munyakanyage umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, ukora mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya, avuga ko gahunda yo gutera imiti yica imibu mu mazu yagabanije Malariya mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 93%.

Munyakanyage avuga ko mbere y’umwaka wa 2015 abarwaraga Malariya banganaga n’ibihumbi 258,000 naho umwaka wa 2018 hakaba harabonetse ibihumbi 17 gusa mu gihugu cyose. 50% by’aba barwaraga Malariya, babaga ari abo mu karere ka Nyagatare.

Ku wa mbere tariki ya 02 Nzeri mu karere ka Nyagatare hakaba haratangirijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu mazu, igikorwa cyatangirijwe mu kagari ka Rurenge umurenge wa Rukomo.

Ingo zizaterwamo umuti wica imibu mu karere ka Nyagatare ni 119,777 mu gihe cy’iminsi 20. Umuti wari usanzwe ukoreshwa mu myaka 3 ishize warahinduwe kandi ngo ukaba ufite umwihariko wo kumara amezi 13 ku rukuta ndetse ukaba utanahumura ugereranije n’uwari usanzwe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abo mu muryango wa Louis Baziga wiciwe muri Mozambique barasaba guhabwa ubutabera

Ambassade y'u Rwanda muri Mozambique iravuga ko abishe umunyarwanda Louis Baziga ari abanzi b'igihugu ndetse barwanya leta y'u Rwanda. Ambassaderi Jean Claude Nikobisanzwe yabitangaje kuri uyu wa mbere, mu muhango wo gushyingura Louis Baziga wari umuyobozi wa diaspora nyarwanda muri Mozambique, warasiwe i maputo mu cyumweru gishize. Ambassade y'u Rwanda yavuzeko leta z'ibihugu byombi ziri gukorana bya hafi kugirango abagize uruhare mu rupfu rw'uyu munyarwanda bagezwe imbere y'ubutabera. Umva inkuru […]

todaySeptember 3, 2019 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%