Ubyumva Ute – Kwegura Kw’abayobozi B’uturere Ni Ugutsindwa Kwa Nde?
Muri kino kiganiro Anne Marie ari kumwe na Oswald Mutuyeyezu, Solange na Sewase, baragaruka ku kwegura kwa hato na hato kw'abayobozi ku rwego rw'akarere.
Real Talk, Great Music
KT Radio Real Talk, Great Music
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana w’imyaka 25 y’amavuko, yasimbutse mu igorofa rya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza, ashaka kwiyahura ariko ntiyapfa.
Umuyobozi ushinzwe umutekano ku nyubako ya Makuza Peace Plaza Munyaneza Peter, yabwiye Kigali Today ko uwo mukobwa bamusanganye ibyangombwa byerekana ko yitwa Hatangimana scolastique, akaba yaravuze mu 1994.
Ababonye uyu mukobwa bavuze ko yakomeretse cyane ku buryo bigoye ko yakira ibyo bikomere.
Ababibonye kandi bavuga ko uyu mukobwa yabanje kwipfuka agatambaro mu maso mbere yo gusimbuka.
Nyuma yo gusimbuka igorofa rya kane, uyu mukobwa yakomeretse bikomeye, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Amakuru aravuga ko uyu mukobwa yaba yashatse kwiyahura bitewe n’uko umusore bakundanaga yamwanze, ndetse ngo mbere yo kwiyahura akaba yari yasize yanditse urupapuro.
Akandi gapapuro kasezeraga kuri bamwe mu bagize umuryango we, aho avuga ko bamubaniye nabi.
Umunyamakuru wa KT Radio, Jean Claude Munyantore yageze ku nzu ya Makuza Peace Plaza maze aganira na bamwe mu babonye ibyahabereye.
Written by: KT Radio Team
Muri kino kiganiro Anne Marie ari kumwe na Oswald Mutuyeyezu, Solange na Sewase, baragaruka ku kwegura kwa hato na hato kw'abayobozi ku rwego rw'akarere.
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)