Inkuru Nyamukuru

Urubanza rw’ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame rwatangiye kuburanishwa

todaySeptember 13, 2019 49

Background
share close

Urubanza umukobwa witwa Kamali Diane aregamo Umuyobozi wa televiziyo Goodrich, Dr Habumugisha Francis, rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019, n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge(i Nyamirambo).

Ubushinjacyaha buvuga ko tariki 15/7/2019 ubwo Dr Habumugisha yari mu nama y’ikigo cye ’Alliance motion Global’, ngo yakubise Kamali Diane ndetse akamumenera telefone.

Dr Habumugisha abifashijwemo n’umwunganira mu mategeko, arahakana icyaha aregwa hashingiwe ku nyandiko-mvugo y’ibisobanuro yahaye Urwego rw’Ubugenzacyaha, ngo harimo aho atabyemera.

Ubushinjacyaha bwahise busabira Dr Habumugisha Francis kuba afunzwe by’agateganyo kugira ngo atagira ibindi bikorwa bibi akora, kugira ngo adasibanganya n’ibimenyetso.

Icyakora uwatanze ikirego ari we Diane Kamali we ntiyigeze agera mu rukiko, ikirego kikaba gifitwe n’Ubushinjacyaha burimo kuburana mu mwanya w’uyu mukobwa uvuga ko yakubiswe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yafatiwe muri Uganda, yisanga mu gisirikare kirwanya u Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Nzeri, Abanyarwanda 32 barimo abayoboke b’idini ya ADEPR bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba, bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari bafungiye. Umwe muri aba ni Pasitoro Maboko August wo mu itorero rya ADEPR uvuga ko yageze Uganda guhera mu mwaka wa 2007, agafatirwayo kuwa 23 Nyakanga uyu mwaka. Avuga ko n’ubwo abapasitoro batakubiswe ariko uko yajyaga kubazwa buri gihe yabaga yapfuswe mu maso. […]

todaySeptember 13, 2019 18

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%