Inkuru Nyamukuru

Yafatiwe muri Uganda, yisanga mu gisirikare kirwanya u Rwanda

todaySeptember 13, 2019 18

Background
share close

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Nzeri, Abanyarwanda 32 barimo abayoboke b’idini ya ADEPR bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba, bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari bafungiye.

Umwe muri aba ni Pasitoro Maboko August wo mu itorero rya ADEPR uvuga ko yageze Uganda guhera mu mwaka wa 2007, agafatirwayo kuwa 23 Nyakanga uyu mwaka. Avuga ko n’ubwo abapasitoro batakubiswe ariko uko yajyaga kubazwa buri gihe yabaga yapfuswe mu maso.

Uretse abayoboke b’itorero ADEPR harimo abandi banyarwanda bagiye Uganda bagiye gusura abavandimwe.

Aba bagejejwe ku mupaka hari abafite ihungabana kubera iyica rubozo bakorewe no kujyanwa mu myitozo ya gisirikare muri Congo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%