Urubanza rw’ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame rwatangiye kuburanishwa
Urubanza umukobwa witwa Kamali Diane aregamo Umuyobozi wa televiziyo Goodrich, Dr Habumugisha Francis, rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019, n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge(i Nyamirambo). Ubushinjacyaha buvuga ko tariki 15/7/2019 ubwo Dr Habumugisha yari mu nama y’ikigo cye ’Alliance motion Global’, ngo yakubise Kamali Diane ndetse akamumenera telefone. Dr Habumugisha abifashijwemo n’umwunganira mu mategeko, arahakana icyaha aregwa hashingiwe ku nyandiko-mvugo y’ibisobanuro yahaye Urwego rw’Ubugenzacyaha, ngo harimo aho […]
Post comments (0)