Inkuru Nyamukuru

Karongi : Umunyeshuri yemerewe kwiga aho ashaka ku isi atararangiza ayisumbuye

todaySeptember 14, 2019 48

Background
share close

Umuyobozi wa IPRC Karongi Ing. Paul Umukunzi yatangaje ko umunyeshuri witwa Mugiraneza Jean Bosco yamaze kwemererwa kwiga muri kaminuza ashaka ku isi igihe azaba yarangije amashuri yisumbuye kubera porogaramu yakoze.

Uyu munyeshuri yakoze porogaramu ifasha mu gusaba serivisi z’umutekano w’abanyeshuri cyangwa abarwayi kwa muganga, ikaba yaramuritswe mu marushanwa y’udushya mu burezi yitabiriwe n’abanyeshuri.

Iyo porogaramu yegukanye igihembo harimo no kwemerera umunyeshuri wayikoze kuzajya kwiga muri kaminuza ashaka narangiza amashuri yisumbuye.

Mugiraneza w’imyaka 19 avuka mu karere ka Nyamasheke, akaba yarashoboye gukora iyi porogaramu abihereye ku banyeshuri bigana basohotse ikigo mu ijoro ubuyobozi bukabirukana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubanza rw’ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame rwatangiye kuburanishwa

Urubanza umukobwa witwa Kamali Diane aregamo Umuyobozi wa televiziyo Goodrich, Dr Habumugisha Francis, rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019, n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge(i Nyamirambo). Ubushinjacyaha buvuga ko tariki 15/7/2019 ubwo Dr Habumugisha yari mu nama y’ikigo cye ’Alliance motion Global’, ngo yakubise Kamali Diane ndetse akamumenera telefone. Dr Habumugisha abifashijwemo n’umwunganira mu mategeko, arahakana icyaha aregwa hashingiwe ku nyandiko-mvugo y’ibisobanuro yahaye Urwego rw’Ubugenzacyaha, ngo harimo aho […]

todaySeptember 13, 2019 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%