Inkuru Nyamukuru

Musanze: 15 bakurikiranyweho kwinjiza imbuto n’ifumbire mu buryo butemewe n’amategeko

todaySeptember 16, 2019 20

Background
share close

Mu Intara y’Amajyaruguru abantu 15 nibo bamaze gutabwa muri yombi mu gihe cy’amezi abiri ashize bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza imbuto n’ifumbire binjije mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu biganiro byabereye mu karere ka Musanze mu mperaz’icyumweru gishize, Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi yasabye inzego zifite aho zihuriye no guteza imbere ubuhinzi kurushaho kumenyekanisha akamaro ko gukurikiza amabwiriza agenderwaho kugirango imbuto cyangwa ifumbire byinjizwe mu gihugu.

Hagaragajwe ko mu ntara y’Amajyaruguru mu mezi abiri gusa ashize Toni zisaga 20 z’imbuto z’ibihingwa, Toni isaga imwe y’ifumbire byafashwe byinjijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihugu bikuwe hanze hakaba n’imodoka ebyiri zifunzwe zo mu bwoko bwa dayihatsu zakoreshwaga muri ibi bikorwa; abagera kuri 15 bakekwaho kwihisha inyuma y’ibi bikorwa bitemewe bo bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aravuga ko mu mbogamizi zabuza ubukungu bw'igihugu gukomeza kuzamuka harimo ihohoterwa n'impanuka. Ibi yabivugiye mu nama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abagera ku 2,000 barimo abayobozi bakuru, n'ab'inzego z'ibanze muri Leta, abahagarariye abikorera ndetse n'imiryango itari iya Leta. Umukuru w'Igihugu yavuze ko yishimiye izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, ryarushije uwashize wa 2018, ariko ko gukomeza iri terambere bisaba kwirinda […]

todaySeptember 14, 2019 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%