Inkuru Nyamukuru

Prof Niyomugabo Cyprien yinjiye muri Sena

todaySeptember 18, 2019 34

Background
share close

Prof Niyomugabo Cyprien ni we watorewe guhagararira Amashuri makuru na za Kaminuza za Leta, mu Matora y’abasenateri yabaye ejo ku wa kabiri hirya no hino mugihugu.

Prof Niyomugabo yatsinze mugenzi we bari bahanganye Prof Kayumba Pierre Claver ku majwi 66,6% kuri 34.3%.

Aba bakandida senateri babiri nibo bahataniraga umwanya umwe uteganyirijwe Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za Kaminuza za Leta, bakaba batowe n’abashakashatsi n’abarimu muri Kaminuza babarirwa mu 1800 batoreye kuri Site 14 mu gihugu.

Bamwe mu batoye bagaragaza ko biteze ko Abasenateri bazabahagararira neza, bakabakorera ubuvugizi mu gukora ubushakashatsi ku barezi n’abanyeshuri.

Senateri Niyomugabo ugiye guhagararira Amashuri makuru na za Kaminuza za Leta yari asanzwe ari umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi LARC.

Kuri uyu 18 Nzeri 2019 nibwo haza kumenyekana Umusenateri uzahagararira Amashuri makuru na za Kaminuza zigenga, ahari guhatana abakandida batatu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: 15 bakurikiranyweho kwinjiza imbuto n’ifumbire mu buryo butemewe n’amategeko

Mu Intara y’Amajyaruguru abantu 15 nibo bamaze gutabwa muri yombi mu gihe cy’amezi abiri ashize bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza imbuto n’ifumbire binjije mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu biganiro byabereye mu karere ka Musanze mu mperaz’icyumweru gishize, Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi yasabye inzego zifite aho zihuriye no guteza imbere ubuhinzi kurushaho kumenyekanisha akamaro ko gukurikiza amabwiriza agenderwaho kugirango imbuto cyangwa ifumbire byinjizwe mu gihugu. Hagaragajwe ko mu ntara y’Amajyaruguru mu […]

todaySeptember 16, 2019 20

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%