Rwanda Peace Academy irimo kwiga uburyo Abanyarwanda bakomeza kubana mu mahoro
Ishuri ryigisha amahoro (Rwanda Peace Academy) rifatanyije n’inzego zitandukanye, rirasuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rinashakisha ibyarufasha gukomeza kubaka amahoro arambye. Inama izamara iminsi ibiri ibera i Kigali kuva kuri uyu kane, yitabiriwe n’inzego za Leta hamwe n’izigenga zishinzwe umutekano, imiyoborere, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, ubukungu, uburinganire, urubyiruko ndetse n’ububanyi n’amahanga. Rwanda Peace Academy yanatumiye abayobozi b’ibigo byigisha amahoro bya bimwe mu bihugu bya Afurika, birimo Cameroon, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, […]
Post comments (0)