Inkuru Nyamukuru

Abantu batandatu batawe muri yombi bazira kwiba umuriro w’amashanyarazi

todaySeptember 20, 2019 30

Background
share close

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amashanyarazi mu Karere ka Huye burasaba abiba umuriro w’amashanyarazi kubireka kuko bihombya igihugu na ba nyir’ubwite iyo bafashwe.

Ibi bubivuga nyuma yo gufata bamwe mu bayiba batuye muri Karitsiye bakunze kwita Yapani yo mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Cyarwa, umurenge wa Tumba.

Umugabo ukora umurimo wo gusudira witwa Felicien Nzamurambaho, ni we wabanje gufatwa, kandi biza kugaragara ko hari n’abandi yagiye afasha gukoresha amashanyarazi batariha.

Undi witwa Joseph Niyonzima we basanze kuva yahabwa amashanyarazi mu Nyakanga 2017 yaraguze umuriro inshuro imwe gusa.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Jean Pierre Maniraguha, avuga ko bari basanzwe bakeka ko muri aka gace biba amashanyarazi, ko icyo baburaga ari gihamya.

Avuga ko kwiba amashanyarazi bihombya REG ho 19% mu Rwanda hose, kuko ngo niba buri kwezi REG icuruza umuriro wa miriyari 11, hari miriyari 2 na miriyoni 90 ihomba kubera abiba amashanyarazi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umufana yishimiye intsinzi ya Mukura VS ayiha ikimasa

Nyuma y’uko ikipe ya Mukura Victory Sport yegukanye igikombe cy’Agaciro, umwe mu bafana bayo yahihembye ikimasa. Ari abakinnyi ari n’abafana ba Mukura, bavuga ko iyi nka ari ikimenyetso cy’uko ikipe yabo ishyigikiwe, kandi batekereza ko n’abandi bafite izindi mpano bazizana bagakomeza kuyishyigikira. Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Ikigega Agaciro, ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2019, abakinnyi b’ikipe ya Mukura bari bagiye mu karuhuko gatoya, ariko kuwa gatatu tariki ya 18 bagarutse […]

todaySeptember 19, 2019 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%