KT Radio Real Talk, Great Music
Guhera ku wa mbere wa kino cyumweru, Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE ari mu ruzinduko mu Intara y’Amajyaruguru.
Uru ruzinduko yaruhereye mu karere ka Burera aho yasuye ibikorwa bitandukanye birimo ikaragiro ry’amata rya Burera Dairy, Hotel Burera Beach resort, n‘ibitaro byihariye bivura indwara ya Cancer bya Butaro. Muri bino bitaro, abaforomo bamugejejeho ikibazo cy’amacumbi, gituma badatanga serivisi ku buryo bukwiye, abandi bagahitamo gusezera akazi batamaze kabiri.
Minisitiri w’intebe yishimiye ko n’ubwo iki kibazo gihari abaganga bakora uko bashoboye bagatanga serivise nziza.
Mu masaha y’umugoroba w’ejo ku wa mbere Minisitiri w’intebe akaba yaragiranye ikiganiro cyihariye n’itsinda rito mu bahagarariye inzego zitandukanye yaba ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Burera kugira ngo hafatwe imyanzuro ku ishyirwa mu bikorwa no gutanga umurongo uzafasha gukemura burundu ibibazo yagaragarijwe.
Umva inkuru irambuye hano:
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2023 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)