Inkuru Nyamukuru

Guhinga ntugaburire neza umuryango ntacyo uba ukora – Minisitiri Edouard Ngirente

todaySeptember 25, 2019 27

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko guhinga neza ukeza ntugaburire umuryango uko bikwiye ntacyo byaba bimaze kuko abana batakura neza ahubwo bakarwara indwara zijyanye n’imirire mibi zirimo no kugwingira.

Minisitiri Ngirente yabivuze ku wa 24 Nzeri 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy’ihinga 2020, igikorwa cyabereye mu karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Icyo gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Buyoga, aho Minisitiri w’Intebe yafatanyije n’abaturage gutera ibigori bya ‘Hybride’ ku butaka bwahujwe bwa hegitari eshanu, bakaba beretswe uko bakoresha ifumbire mvaruganda n’imborera.

Umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2019 ngo wazamutseho 5%, mu gihe umusaruro w’igihembwe cya mbere cy’uwo mwaka wari wazamutseho 4% nk’uko Minisitiri Ngirente yabigarutseho, akavuga ko hari icyizere ko n’uyu mwaka umusaruro uzakomeza kwiyongera.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarenga 7000 barwaye kanseri mu Rwanda ntibivuza

Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) kirasaba Abaturarwanda kwisuzumisha hakiri kare indwara zitandura zirimo na kanseri, kugira ngo batazajya kuyivuza bitagishobotse. RBC ivuga ko abarwaye kanseri mu Rwanda ari benshi ugereranyije n'abamaze kwitabira kwivuza, ikaba ngo ifite impungenge z'uko abarenga ibihumbi 7000 bashobora guhitanwa na kanseri. RBC ivuga ko abarwayi barenga 3,000 ku mwaka ari bo bajya kwa muganga kwivuza kanseri, nyamara imibare y'umwaka ushize y'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima(OMS) igaragaza ko […]

todaySeptember 24, 2019 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%