Inkuru Nyamukuru

Uburasirazuba: Inka zatejwe cyamunara zari zitangiye gupfa, ntago ari ukurenga ku byemezo by’urukiko – Mayor wa Kayonza

todaySeptember 25, 2019 67

Background
share close

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude aravuga ko kuba hari inka zafatiwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zatejwe icyamunara ku kabiri tariki 24 Nzeri, kandi hari icyemezo cy’urukiko kiyihagarika, atari ukurenga ku byemezo by’inkiko ahubwo kwari ukurengera ubuzima bwazo kuko hari izari zatangiye gupfa.

Abitangaje mu gihe umwe mu borozi witwa Safari Steven avuga ko akarere kirengagije nkana icyemezo cy’urukiko kagamije kumuhombya.

Safari Steven ufitemo inka 104 avuga ko yiyambaje urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare maze kuwa 24 Nyakanga ruhagarika icyo cyamunara. Ibi ariko byatambamiwe n’akarere ka Kayonza kubera uru rukiko rwarenze ifasi.

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwongeye guhagarika icyamunara cyari giteganijwe kuwa 11 Nzeri, akarere ka Kayonza gahitamo kujururira icyo cyemezo mu rukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana, icyemezo kigomba gusomwa ejo ku wa 26 Nzeri saa munani z’amanywa.

Kuva njyanama z’uturere dukora ku kigo cya gisirikare cya Gabiro zafata umwanzuro wo guteza icyamunara cyo guteza icyamunara inka zifatiweyo, hamaze gutezwa icyamunara inka 831 z’aborozi 35.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rwezamenyo habonetse imibiri y’abantu basaga 200 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, akagari ka Kabuguru ya mbere, umudugudu wa Buhoro bakomeje gutaburura imibiri y’abantu babarirwa hagati y’100 na 200 bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni icyobo kiri mu rugo rwahoze ari urwa Jean Baptiste Rwagasana nawe wiciwe hamwe n’abe bose. Amakuru y’icyo cyobo yamenyekanye mu cyumweru gishize, ari nabwo IBUKA ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere batangiye gushakisha imibiri.

todaySeptember 25, 2019 125

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%