Uburasirazuba: Inka zatejwe cyamunara zari zitangiye gupfa, ntago ari ukurenga ku byemezo by’urukiko – Mayor wa Kayonza
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude aravuga ko kuba hari inka zafatiwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zatejwe icyamunara ku kabiri tariki 24 Nzeri, kandi hari icyemezo cy’urukiko kiyihagarika, atari ukurenga ku byemezo by’inkiko ahubwo kwari ukurengera ubuzima bwazo kuko hari izari zatangiye gupfa. Abitangaje mu gihe umwe mu borozi witwa Safari Steven avuga ko akarere kirengagije nkana icyemezo cy’urukiko kagamije kumuhombya. Safari Steven ufitemo inka 104 avuga […]
Post comments (0)