Inkuru Nyamukuru

Mu kwezi kw’Ukwakira haratangwa ibitabo miliyoni imwe mu mashuri abanza -MINEDUC

todayOctober 1, 2019 23

Background
share close

Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’uburezi ushinzwe igenamigambi na Politiki y’uburezi Rose Baguma, aravuga ko iyo umwana adatojwe gusoma hakiri kare adashobora kubikora ageze mu mashuri makuru.

Yabitangaje kuri uyu wa 30 Nzeri ubwo hasozwaga ukwezi kwo gusoma no kwandika mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi.

Rose Baguma avuga ko ubu abanyarwanda 73% aribo bazi gusoma no kwandika, akemeza ko kugira ngo uyu mubare ugere ku ijana ku ijana ari uko gusoma no kwandika bigomba guhera mu bana bato kuko bibagirira akamaro igihe basoza amashuri amakuru.

Kuri ubu hakaba hari gahunda ko mu kwezi kwa cumi hagiye gutangwa ibitabo birenga miliyoni bigenewe abana kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa 3 w’amashuri abanza ku buryo buri mwana agomba gutunga icye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi yaragije Bikira Mariya Abayislamu bamuhaye Mituweli

Abahajji b’i Rubavu n’i Kigali begeranyije miriyoni enye n’ibihumbi 100, hanyuma bagurira mituweri abatishoboye bo mu Karere ka Gisagara bamwe, abandi babaha amatungo magufi abandi na bo barabubakira. Abashyikirijwe ubwo bufasha barabyishimiye, ndetse ubwo aba bahajji bashyikirizaga ku mugaragaro abo bwagenewe, umwe yibagiwe imyemerere yabo abaragiza Mikira Mariya. Miliyoni enye n’ibihumbi 100 abahaji b’i Kigali n’i Rubavu bageneye abanyagisagara, zaguzwemo mituweri zagenewe abantu 1000, ihene 20 zo kuremera bamwe mu […]

todayOctober 1, 2019 20

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%