Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Umwarimu yakoze indege y’imfashanyigisho mu isomo ry’ubugenge

todayOctober 2, 2019 45

Background
share close

Corneille Musabyimana, umwarimu w’ubugenge muri G.S Mère du Verbe mu Karere ka Nyaruguru, yakoze indege ya kajugujugu mu bipapuro, nk’imfashanyigisho mu isomo rye.

Indege yakoze ni iyo mu bwoko bwa kajugujugu. Ayishyiramo amabuye yifashishwa muri radiyo igacana amatara, igakaraga umuhoro, ikagenda nka metero zirindwi.

Imvano y’iki gitekerezo ngo ni ugushaka imfashanyigisho y’isomo ry’ubugenge bita electro magnetic system. Ariko ngo bwari n’uburyo bwo gutoza abana guhanga udushya.

Kwikorera imfashanyigisho kwa Musabyimana kwashimwe n’itsinda ry’intumwa za Ministeri y’uburezi ziri mu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ryuburezi mu Karere ka Nyaruguru, tariki 1 ukwakira.

Nyuma y’uko mwalimu Musabyimana yakoze iyi ndege, Aimé Fabrice Niyibizi ubu wiga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri G.S Mère du verbe, na we yakoze kajugujugu mu gacupa k’agapipiri.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu kwezi kw’Ukwakira haratangwa ibitabo miliyoni imwe mu mashuri abanza -MINEDUC

Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’uburezi ushinzwe igenamigambi na Politiki y’uburezi Rose Baguma, aravuga ko iyo umwana adatojwe gusoma hakiri kare adashobora kubikora ageze mu mashuri makuru. Yabitangaje kuri uyu wa 30 Nzeri ubwo hasozwaga ukwezi kwo gusoma no kwandika mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi. Rose Baguma avuga ko ubu abanyarwanda 73% aribo bazi gusoma no kwandika, akemeza ko kugira ngo uyu mubare ugere ku ijana ku ijana […]

todayOctober 1, 2019 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%